Umuririmbyi waboneye izuba benshi mu muziki gakondo, Makanyaga Abdul yatangaje ko yabonye abagiye kumufasha gukora Album mu ndirimbo 64 yashyize hanze mu bihe bitandukanye, zubakiye ku butumwa bunyuranye yagiye ahimba.
Niba warakunze umuziki w’uyu munyabigwi mu muziki, urabizi ko wagiye uzumva ku mbuga zitandukanye, ndetse hari n’izo wagiye wumvira aho wasohokeye, cyangwa ibitaramo bye n’ibirori waba waramubonyemo.
Bivuze ko usubije inyuma amaso ukareba, n’ubwo Makanyaga yakoze ibihangano byinshi, ariko nta Album afitemo.
Ni umubyeyi watinyuye benshi gukora umuziki, ndetse afatwa nka nk’umunyamuziki utanga ibyishimo ku bisekuru byombi. Kuva muri za Orchestre yaririmbyemo, ndetse n’ize bwite yagiye ashinga, uyu muhanzi yakomeje izina rye mu nguni zose z’ubuzima.
Yabwiye InyaRwanda ko mu myaka irenga 50 ishize ari mu muziki atigeze abumbira hamwe indirimbo ze ngo akore Album nk’uko abandi bahanzi babikora.
Yasobanuye ko kudakora Album ngo ahurize hamwe indirimbo ze, ahanini byatewe n’uko mu myaka yose y’ubuzima bwe atigeze atekereza kugurisha indirimbo.
Ati “Ni byo! Kuko njyewe ntabwo nigeze ngurisha indirimbo. Njyewe iyo ndirimbye indirimbo nshya, abandi nibo numva bazisohora, bakazambukana, nkajya numva zivuga, nkayoberwa aho zaturutse.”
Arakomeza ati “Sinjya ngurisha Album. Kuva nabaho sindagurisha. Nkumva abandi aribo bazicuranga, nkumva abandi baraziririmba.”
Uyu muririmbyi yavuze ko atababazwa n’abantu bungukira mu bihangano bye kuko “ikintu cyiza kiramamara”. Ati “Nta kundi wabigenza. Niwavuga ngo ikintu cyiza cyose uzakigurisha.”
Abajijwe niba ateganya kuba ziriya ndirimbo ze zose zirenga 60 yazihuriza kuri Album imwe, yavuze ko hari umuntu bari mu biganiro (Ishimwe Clement washinze Kina Music).
Ati “Hari umuntu wabinsabye, ambwira ko agiye kubimfashamo. Twarazibaze indirimbo zose n’izo yagiye ahitamo, twafashije kubona hari indirimbo 64 zanjye bwite. Arambwira ati ndashaka nzagufashe tugende tuzivangavanga, dukore Album nyinshi hanyuma njyewe hari icyo nzabikoraho, niwe ubizi.”
Makanyaga yagiye agira uruhare cyane mu gufasha abahanzi bakiri bato, ndetse yigeze guhuza imbaraga n’abahanzi bo muri Kina Music basubiramo indirimbo ye ‘Nshatse Inshuti’.
Yavuze ko bari baganiriye uburyo buri mwaka bazajya basubiramo indirimbo ze n’ubwo bitakunze, ariko kandi avuga ko muri uyu mwaka hari umushinga azahuriramo na bamwe mu bahanzi bo muri Kina Music.
Ati “Gukora indirimbo ni ibintu bisanzwe, njyewe ntabwo mbibona nk’ibintu by’ibitangaza, ni nk’uko turi kiganira gutya. Dushobora kuganira ubu nkahita mpimba indirimbo, ariko uwo hanze akavuga ati ‘uziko iriya ndirimbo bashobora kuba barayikoze imyaka itatu, nyamara yakozwe mu gihe cy’umwaka.”
Makanyaga avuga ko kuba muri iki gihe atagisohora, bitavuze ko nta ndirimbo afite zibitse kuko ‘hari n’izo naririmbaga cyera n’ubu zitarakorwa’.
Ati
“Hari n’izo ndi gukora ubu ngubu. Njyewe ndazitegura, hakaba igihe haboneka nk’igitaramo
runaka abantu bakumva ndabatunguye, ndirimbye nk’indirimbo batazi. Bamwe
bakambaza bati iriya ndirimbo ko utayishyira hanze.” Yavuze ko mu rugo ahafite
studio y’umuziki yaguze mu 2018 ayiguriye mu Bufaransa
Makanyaga Abdul yatangaje ko ari mu biganiro n’abarimo Kina Music bazamufasha gutunganya Album
Makanyaga yavuze ko yakoze imibare asanga agejeje indirimbo 64 zitigeze zikorwamo Album
Makanyaga yasobanuye ko kudakora Album ahanini byaturutse mu kuba atarigeze acuruza umuziki
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MAKANYAGA
KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA MAKANYAGA ABDUL
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO